jeudi 20 décembre 2012


U Rwanda ruracyazirikana abarwitangiye – Sayinzoga



Rwamagana: Ku munsi w’ejo tariki ya 19 Ukuboza 2012  nibwo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Murehe hatashywe amazu 27 y’abahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba.
Sayizoga ati “Iki ni kimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rwitaye ku bahungu n’abakobwa bitangiye igihugu.” Photo/Ububiko-Umuseke.com
Sayizoga ati “Iki ni kimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rwitaye ku bahungu n’abakobwa bitangiye igihugu.” Photo/Ububiko-Umuseke.com
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, Jean Sayonzoga asanga iki ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwitaye ku bantu bitangiye igihugu mu rugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mu mwaka w’1994.
Sayinzoga ati “Gutaha aya mazu ku mugaragaro mu gihe twizihiza Isabukuru y’imyaka 25 y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ni ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rwitaye ku bahungu n’abakobwa bitangiye igihugu cyabo.”
Aha i Murehe hari amazu 38 ari mu Mudugudu umwe wubakiwe abavuye ku rugerero; gusa 27 niyo yuzuye ndetse yatashywe mu gihe andi nayo arimo gutunganywa neza ngo azahabwe ba nyirayo ameze neza.
Sayizoga avuga ko nta na rimwe u Rwanda ruzigera rwirengagiza umuntu uwo ari we wese warwaniye igihugu cye kugira ngo kibe kiri mu mahoro.
Ati “U Rwanda rwiyemeje kubitaho no kubasubira mu buzima busanzwe kuko rusobanukiwe neza ko bamugariye ku rugamba.”
Uwari uhagarariye Ingabo z’Igihugu (RDF) Brig. Gen. Eric Murokore yabwiye aba bahawe amazu ko ntawemerewe kuzigurisha, ahubwo bakwiye kuzibamo ndetse bakanazifata neza.
Brig.Gen. Eric Murokore yabasabye gutera ubusitani bwiza aho aya mazu aherereye, bagakora n’uturima tw’igikoni, yabasezeranyije kandi ko mu gihe kitarambiranye aya mazu bahawe azaba yagezemo amashyanyarazi.
Polycarpe Rutabingwa, uzwi cyane ku izina rya Padiri wari ufite ipeti rya Sergeant mu gisirikare cyayoboye urugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside, akaza kuhamugarira avuga ko yishimiye iki gikorwa.
Ati “Ubu ndishimye, mfite inzu yanjye bwite nta muntu nkitegeye amaboko. Nzakomeza gushaka akazi ngo ndebe ko narushaho kugira imibereho myiza. Ndashimira Leta idahwema kuzirikana abamugariye ku rugamba rwo kubohoza igihugu.”
Buri nzu muzi izi zahawe abamugariye ku rugamba igizwe n’ibyumba bitatu, salon, igikoni, ubwogero n’ubwiherero, ndetse n’ikigega cy’amazi.
©RNA
INKINDI Sangwa



ibindi, sura www.umuseke.com






BUMWE MU BURYO BWO GUSUKURA UMWUKA DUHUMEKA

 

 

Mu gihe muri iyi minsi ikibazo cy’ihumana ry'umwuka gikomeje guhangayika abantu hirya no hino ku isi abahanga baragaragaza ko hari bimwe mu byo umuntu ku giti cye ashobora gukora ku buryo yakwisukurira umwuka ahumeka cyane ko muntu ari nawe ugira uruhare runini mu kucyangiza.

Inkuru dukesha ubusshakashatsi bwakozwe bwakozwe na Dr. William Wolverton, umunyamerika w’umuhanga ku byerekeranye n’ibidukikije mu kigo cya NASA, bwerekanye ko umwuka duhumeka w’imbere ni ukuvuga mu nzu cyangwa n’ahandi hantu hafunganye uba wanduye kuva ku inshuro 5 kugera ku 10 kurusha umwuka uba uri hanze, uramutse utekereje ko igihe umara ahantu hafunze kingana nibura na 80% nk’uko ubushakashatsi bukomeza bubyerekana wakumva bihangayikishije byaba bivuze ko umubiri wacu wakira umwuka mubi mwinshi  cyane mu gihe kinini kandi nyamara Atari ko byagombye kugenda.
Mbese uwo mwanda uva hehe? Uwo mwanda wanduza umwuka duhumeka ugizwe n’ibintu byinshi bitandukanye harimo amarangi asigwa ku mazu, ibikoresho byubakishwa amazu, umwotsi w’itabi, za kole ndetse n’uburyo bukunze gukoreshwa mu bihugu byo hanze y’umugabane w’Afurika bwo kuzana ubushyuhe mu nzu. Ibyo byose ubishyize hamwe birekura ibyo abahanga bita composés  organiques volatils (COV) ugenekereje mu Kinyarwanda wavugako ari uruvange rw’imyuka iba iva ku mirimo ya muntu urugero twatanga ni imyuka nka: monoxyde de carbone, toluène, formaldéhyde, ammoniac et benzene.
Nyuma yo kumenya ko iyo myuka ibangamiye imibereho ya muntu rero abashakashatsi bagerageje kureba buryo ki uwmuka duhumeka wasukurwa kandi ku buryo budahenze. Ubwo bushakashatsi bwaje kwerekana ko hari ibimera bishobora gusukura uwo mwuka iyo umuntu abshije kubihinga mu rugo iwe. Ibyo bimera nibyo byitwa ibimera bisukura bikaba ari ibimera bigabanya igipimo cy’ubwandu buba mu mwuka duhumeka bikoresheje uburyo bwabyo bwo kororoka (photosynthèse).
Ubu bushakashatsi rero bwerekana ko uretse kuba ibyo bimera bisukura bituma aho biteye hasa neza ngo bimeze nk’inganda nto zishinzwe isukura byifashishije uburyo ibimera byororoka hakoreshejwe izuba (photosynthèse), ibyo bimera mu kororoka kwabyo bikurura umwuka wanduye bikoresheje ibibabi bikabihinduramo ibibitunga igihe bigeze mu mizi nuko bikitunga gutyo, iyo ibyo bimera bimaze kurya bigenda birekura amazi ameze nk’igihu gito ari nayo agenda akongera cya gipimo cy’umwuka mwiza uri mu nzu.
Umaze gusoma ibi wakwibwira uti birakwiye ko nanjye ntera ibimera bisukura mu nzu, hafi yo mu nzu cyangwa no mu biro gusa hari ibyo ugomba kumenya kuri ibi bimera ndetse ukamenya n’ibyo ari byo.
-Buri kimera gifite umwihariko mu gukuraho imyuka mibi itandukanye COV niyo mpamvu ari biza gutera ibimera by’ubwoko butandukanye kugirango ube wizeye guhumeka umwuka mwiza mu nzu yawe.
-Akamaro k’ikimera wateye kugirango usukure umwuka waho uri, kajyana n’uko  ikimera wateye kingana ari kinini kigira umumaro uruta ko waba wateye ikimera gito.
-Abahanga batugira inama yo gutera ikimera gisukura nibura muri buri meterokare 10 ahantu hafunze.
-Ushobora kandi gushyira ibimera bisukura mu cyumba bararamo nta mpungenge gusa ukabanza ukamenya ko abaharara nta burwayi bafite bwatuma umuhumuro w’icyo kimera ubabangamira kuko hari abantu babangamirwa n’umuhumuro ukabije w’ibimera cyangwa indabo.


Mu mugi wa Kabuga Korale Redeemed yo kuri Restoration igiye kumurika alubumu


Ku cyumweru tariki ya 23/12/2012, nibwo Korali Redeemed izamurika alubumu yayo ya mbere mu mugi wa Kabuga, kuva saa kumi z�umugoroba, igitaramo kizabera kuri Zion Temple i Kabuga.
Nkuko twabitangarijwe na Ahadi Tresor umwe mu bayobozi biyi Korali, ngo intego yiki gitaramo ni ukumurika no gushyira hanze alubumu yabo ya mbere bise “Yesu niwe inshuti yanjye”, iyi alubumu ikaba iriho indirimo icumi. Tresor yadutangarije ko bazakorana na Arsene Manzi, Bobo, Shinning Star, Kabera Fils na Power of the Cross kandi kwinjira bikaba ari ubuntu.  

Korali Redeemed ni Korali ikorera umurimo w'uburirimbyi muri Evangelical Restoration Church Rusororo (Kabuga) yatangiye 2002 ari abana bo muri Sunday School. Mu mwaka wa 2009 nibwo yiswe Redeemed Choir, ikaba igizwe n'abanyeshuri ahanini. Bimwe mu bikorwa yakoze harimo yasohoye CD y’amajwi mu mwaka wa 2010, ikora video mu mwaka wa 2012, ikaba kandi yaragiye ikora ibitaro ahantu hatandukanye. Intego ya Redeemed Choir ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu Rwanda no ku Isi yose, gufasha imfumbyi n’abapfakazi  ndetse n’abatishoboye, hamwe n’ibindi bikorwa bijyanye na gahunda za leta.



Kuzindi nkuru, sura www.inyarwanda.com

Posted: Thursday, 2012-12-20
By: M.Karim

Mubirori bya inyarwanda Fans hangout III benshi batangajwe no kubona Yanga wo mugasobanuye



Mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout byateguwe n'Inyarwanda Ltd, benshi mu bahagaragaye batunguwe no kubona ndetse no kumenya umugabo witwa Yanga uzwi mu mafilimi bita Udusobanuye ari nawe uba azisobanura mu kinyarwanda.
Yanga ni umusore wamenyekanye cyane mugusobanura filimi zo hanze y'u Rwanda akaba amaze igihe kinini akora uyu mwuga ndetse akaba yarigaruriye imitima y'urubyiruko rwinshi kubera  filimi yagiye asobanura zigezweho
Benshi mu rububyiruko iyo uvuze ijambo  filimi isobanuye bumva uwo bita Yang adore ko uyu musore yigaruriye imitima ya benshi murubyiruko kuko kugeza ubu benshi baracyavuga imvugo nyinshi zigenda zizanwa n’uyu musore muri filimi asobanura.
Uyu benshi bazi ko ari nk’umugabo ukuze abandi bo bakaba  bumva ari nk’umugabo unanutse kandi ugira amagambo menshi , ariko icyatangaje abantu benshi  bari bitabiriye ibirori by’inyarwanda fans hangout  batunguwe no kubona Yanga amaso kumaso dore ko basanze bitandukanye cyane n'uko bamukekaga  .
Ubwo uyu musore yacaga kuri red carpet abarimo imbere bumvise MC Arthur avuga ati “mwakire Yanga rero umwe benshi muzi mugasobanuye ,abantu bose ubona batunguwe no kubona uwo musore muremure kandi ubona ucishije macye”.
Yanga
Nguwo Yanga kuri Red Carpet mu  birori bya inyarwanda fans Hangout.
Umwe mubari aho twaganiriye nawe yagize ati: "Umuntu unyeretse yanga yakoze cyane pe, jyewe najyaga ntekerezako ari  umugabo mugufi w’igikara kandi uvuga amagambo menshi kuburyo ahantu hose ariwe wiharira ijambo ariko ntangajwe no kubona uyu musore pe"
Yanga
Nguwo  Yanga arimo kuganira na Danny Gaga benshi bakunze kwita Ngenzi kubera Filimi Ikigeragezo cy'ubuzima yakinnyemo.
Twababwira ko usibye Yanga hari n’ibindi byamamare byagiye bitungura abantu kubera ko babaga babumva ariko batarababona amaso ku maso.


For other stories, go to  www.inyarwanda.com

Gov’t releases pay for striking medical workers
Gov’t releases pay for striking medical workers

newvision
Student nurses were called in to handle some of the patients. PHOTO/Goodluck Musinguzi
By Goodluck Musinguzi
KABALE – The government, through its public service ministry, has released salaries for Kabale Regional Hospital staff who had abandoned work over the matter.

Doctor Placid Mihayo, the director of the south-western hospital said: "The health workers under their Medical Workers Union chose to strike much as we assured them that their money would be paid.”

Mihayo said that by Monday evening most of the aggrieved health workers had confirmed receiving their money on their bank accounts.

Sebastian Magezi, the Chairman of Medical Workers Union said government “understands one language of striking and that is what we have done”.

"We have laid down our tools until government honours unpaid salaries of August and October.”

He said a skeleton staff [a few key workers] has been left to handle only emergencies until government pays them.

By the time New Vision visited the regional hospital, the laboratory and Out-Patients department were closed. The maternity ward was receiving only women who were ready to deliver.

Dr Placid Mihayo deployed intern doctors from Mulago, Gulu and Mbarara Universities to handle some patients.

If the medics don’t return to work, he said, patients would have to be referred to other medical facilities within the district.


For more, go to www.newvision.co.ug

    Arusha: Augustin Ngirabatware yakatiwe imyaka 35

    Hashize 9 mins Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 20/12/2012 . Yashyizwe ku rubuga na    ·   Nta Gitekerezo kirayitangwaho
    Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho guhana ibyaha bya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda rwahanishije Augustin Ngirabatware kuri uyu wa 20 Ukuboza igifungo cy’imyaka 35.
    Ngirabatware yakatiwe imyaka 35
    Ngirabatware yakatiwe imyaka 35
    Ngirabatware wavukiye mu cyahoze ari Gisenyi, yari Ministre w’Igenamigambi mu 1994 yahamwe no gushishikariza gukora Genocide, gufata ku ngufu ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
    Umucamanza William Hussein Sekule waciye uru rubanza yabwiye Ngirabatware ati: “ Kubera ibi byaha urukiko ruguhanishije gufungwa imyaka 35.”
    Iri ni isomerwa rye rya nyuma mu rubanza yaburanagamo rwatangiye kuburanishwa mu kwezi kwa 10 2008.
    Ngirabatware w’imyaka 57 yafatiwe i Frankfurt mu Ubudage muri Nzeri 2007 aho yari yihishe ubutabera.
    Uyu mugabo ni umukwe wa Felicien Kabuga n’ubu ugishakishwa n’uru rukiko rwashyiriweho u Rwanda, ufatwa nk’umuterankunga wa Genocide, akaba ku isonga ry’abantu icyenda (9) bagishakishwa n’ubutabera.
    © Hirondelle
    JP GASHUMBA



    for more visit www.umuseke.comwww.umuseke.com

    USA : Obama arasaba ko hashyirwaho amategeko mashya mu gucunga intwaro mu baturage


    USA : Obama arasaba ko hashyirwaho amategeko mashya mu gucunga intwaro mu baturage

    • Nyuma y’ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri bo mu mashuri abanza 20 i Newton muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Perezida w’iki gihugu Barack Obama yasabye ko bitarenze Mutarama 2013 hazaba hafashwe ingamba z’uko hahindurwa itegeko ryemerera abatusivile gutunga imbunda.
    Kuri uyu wa gatatu Obama yabwiye visi perezida Joe Biden ko yatekereza ku bwicanyi n’ubugizi bwa nabi bushamikiye ku ntwaro, hakagira igikorwa bitarenze ukwezi kumwe.
    Obama yatangarije abanyamakuru ko azavuga no ku kibazo cy’Intwaro no mu ijambo azavuga tariki ya 24 muri Mutarama 2013.
    Nyuma y’ubwicanyi bwakorewe abana 20 n’abantu bakuru batandatu ku ishuri rya Sandy-Hook ryo muri Connectcut, perezida wa Amerika yemeye ko hakorwa impinduka zigaragara kugira ngo ubwicanyi nk’ubu ntibuzasubire.
    Mu nama yateranye ku wa 18 Ukuboza 2012 yiga ku ihindurwa ry’amategeko agenga iby’intwaro mu baturage, Perezida Obama yongeye kugaragaza ko ashyigikiye igitekerezo cyo kubuza abantu gutunga intwaro kuko kwemerera abantu gutunga intwaro bitakabaye byorohera buri wese nk’uko bimeze muri iki gihe.
    Amategeko ya Amerika ashyigikira ko abaturage bakwirinda bakoresheje imbunda, nyamara ubwicanyi bwakorewe abana 20 b’imyaka hagati y’itandatu n’irindwi bukozwe n’uwitwa Adam Lanza nk’uko iperereza ryabigaragaje bwatumye hatangira kwigwa uburyo hahindurwa amategeko yerekeye gutunga intwaro.

    IZINDI NKURU   Sura urubuga www.igihe.com

    Congolese refugees continue to flee to Rwanda

      photo
    A refuge makes a meal at Nkamira refugee camp.
    Congolese refugees have continued to cross to Rwanda fleeing alleged persecution by armed groups in the eastern part of the country, the Ministry of Disaster and Refugee affairs has said.

    By Tuesday evening, at least 300 refugees had been registered since last week according to officials.

    The official said the refugees were fleeing violence targeting Kinyarwanda speaking Congolese. The refugees are entering through La Corniche border post in Gisenyi Sector, Rubavu District in Western Province.

    “Today (Tuesday) we received 100 Congolese nationals from Masisi. When we talked to them they reported that different armed groups like Mai Mai, Nyatura were attacking Congolese of Rwandan descent,” Fredrick Ntawukuriryayo, the ministry’s communications officer told The New Times.

    He said that the refugees were being sheltered at Nkamira transit centre in Western Province but more were expected to come.

    The refugees are being provided with food and shelter by Rwandan government in collaboration with United Nations High Commission for Refugees, among other agencies.

    Rwanda hosts over 50,000 Congolese refugees mostly those who fled fighting in eastern DRC. They are in various camps, including Gihembe in Gicumbi district, Kiziba in Karongi district, Nyabiheke in Gatsibo and Kigeme in Nyamagabe district.

    Others are in Kigali City and Nkamira Transit Centre in the Western Province. 

    Recent statistics released by the government and UN agencies indicate that 99 per cent of all refugees in Rwanda were from Democratic Republic of Congo.

    This influx comes as talks between the DRC government and the M23 rebels aimed at ending fighting in the eastern part of the vast central African country have been extended until December 31.

    The negotiations, are going on since December 9 in Kampala.

    for more go to www.newtimes.co.rw




    Ibintu 4 bidasanzwe ugomba kwitondera igihe unywa imiti
        
         
    Iyo dufata imiti ,hari ibintu dusanzwe tumenyereye ko twakagombye kwitondera harimo nko gufata icyo kurya cyangwa kutagifata mbere yo kuyinywa,nyamara hari n’ibindi bikomeye abantu batabasha kwitaho kandi bishobora gushyira ubuzima bwabo mukaga ndetse harimo n’urupfu.
    1.Koga amazi ashyushye mbere yo gufata imiti

    Hari ubwoko bw’imiti ,bushobora kwihinduramo ubundi bwoko butari bwiza iyo habaye ho ihinduka ry’ubushyuhe kumubiri wacu ,aho havugwamo nk’imiti igabanya ububare yo mubwoko bwa fentanyl,aho umuhanga mukuvura  ububabare ,Dr Tim Johnson yavuze ko uyu muti ushobora guhinduka ikinya kumuntu  uhinduye ubushyuhe bw’umubiriwe mugihe ibi binini bikiri mumubiri we .

    2.Kumenagura ikinini mbere yo kugikoresha.

    Hari ubwoko bumwe nabumwe buba bwarakoranywe igifuniko kigomba kumiranywa nayo ,ahanini iki gifuniko kiba ari icyo gufasha umuti kugira ngo  utayongera mumubri vubavuba,kuko byagira ingaruka mbi kumubiri,bityo iyo uramutse ukimenaguye ,bituma kigera mumubiri kigahita gikoresherezwa icyarimwe mugihe cyateganyirijwe gukoreshawa gake gake,bityo bikagira ingaruka zitari nziza kumubiri w’umuntu.

    3.Imyaka iri hejuru ya 70.

    Iyo umuntu ageze muri iyi myaka impyiko ze ziba zikora 2/3 by’ikigero cyari gikoreshwa mugihe cy’imyaka 23.umuhanga mubirebana n’ikoreshwa ry’imiti Professor Maxwell yagaragaje ko iyo umuntu afashe imiti iri kukigero gisanzwe ,bituma mumubiri haboneka mo imiti myinshi kuko gusohoka biba bidakorerwa kumuvuduko wagakwiye ngo bisohoke bitewe n’uko impyiko zifasha umuntu gusohora iyi miti ziba zitagifite ubushobozi buhagije.

    4.Kuvanga imiti.

    uguhurirana kw’imiti itandukanye ,bishobora kuvamo ikintu gishya gishobora gukora nk’uburozi mumubiri wacu. bityo aho kugira ngo imiti tuba twanyoye igirire umubiri akamaro ahubwo ikarushaho kutwangiza.Nanone kandi imiti imwe n’imwe ishobora kubuza iyindi kuba yakora akazi kayo bityo icyo yagombaga kumarira umubiri ntikibe cyikibasha gushoboka.
    Niba rero hari amakosa nk’aya ngaya wari warakoze cyangwa uteganya kuyakora twizere ko inama turebeye hamwe twifashishije  urubuga rwa  high on health dukesha iyi nkuru zizakugirira akamaro.

    Photo: http://www.huffingtonpost.co.uk


    For more go to www.umuganga.com

    jeudi 13 décembre 2012

    URUKUNDO RUGIZWE N’UTUNTU DUTO DUTO
             
    Ubusanzwe dukunda kuvuga ko urukundo ari nk’Ubusitani buteyemo ubwatsi, ko butabagariwe burengerwa n’ikigunda cyangwa se butavomererwa bukuma bitewe n’ibihe.
    Nyamara iyo abantu bamaze kurushinga usanga bibagirwa gukomeza kubagara no kuvomerera, aho usanga akenshi umwe mu bashakanye abigiramo uruhare, akanga ko hakorwa utuntu nk’utwo duto duto avuga ngo “ibyo ni iby’abagitereta”.
    Nyamara burya, kugirango abashakanye babane akaramata kandi banezerewe ubuziraherezo, bisaba ko bakomeza guteretana kuko biraryoha mu buzima.

    Nta muntu wanga kwitabwaho, nta muntu wanga gufatwa neza, nta muntu wanga kwerekwa ko azirikanwa, nta muntu wanga guterurwa, gutembera ikiganza mu kindi, n’ibindi byinshi, ahubwo uwakabimukoreye yanga kubimukorera ngo aha ni iby’abagitereta!!!!

    Ariko se habaho igihe cyo kurekeraho gutereta? Ubundi nurekera aho gutereta uwo mwashakanye uzamenye ko umubano wanyu wahindutse uw’umugenzo gusa, kandi ko mu gihe gito ushobora no gusenyuka. Utanasenyuka kandi ibyishimo biwubonerwamo bigahagarara.

    Iyi nkuru yerekana neza urugero kuri ibingibi, nayohererejwe n’umuvandimwe umwe kuri email. Ushobora kuba nawe yarakugezeho. Ariko noneho ungera uyitekerezeho, hanyuma uyihe agaciro kayo, maze niba wararushinze wibaze niba hari utuntu duto duto wakoreraga uwo mwashakanye mugiteretana ubu mwahagaritse, maze mutubyutse murebe ukuntu umunezero n’urukundo bigaruka:
    Ijoro rimwe ubwo nari ntashye, umugore wanjye ashyashyana anzanira ifunguro, namufashe akaboko ndamubwira nti: ”hari icyo nashakaga kukubwira”. Aricara, afata ifunguro anteze amatwi atuje. Mwitegereje, mbona andebana indoro yuzuyemo agahinda. Ubwo nabuze aho mpera ngo ngire icyo mubwira. Ariko byari ngombwa ko mubwira ibyo ntekereza. Nashakaga ko dutandukana.
    Nihagazeho, ndarikocora... Ibyo namubwiye ntibyamurakaje, ahubwo yahise ambaza yitonze ati:”kubera iki?” Sinamwitaho, nirengagiza ko hari icyo ambajije. Ahita arakara, ubwo ahita ajugunya ibiyiko arankankamira ati: “nta mugabo ukurimo!”
    Iryo joro, twaraye ntawe uvugishije undi. Yaraye arira ijoro ryose. Ndahamya neza ko yashakaga kumenya icyabaye mu mibanire yacu. Ariko sinigeze mbasha kumuha igisubizo kimunyuze; kuko urukundo nari mufitiye rwitwariwe n’umukobwa utagira uko asa witwa Amina. We, sinari nkimukunda, numvaga mufitiye impuhwe gusa.

    Mu kimwaro cy’ubuhemu, mwandikira ibaruwa mubwira ko musigiye inzu yacu, imodoka ndetse na 30% by’umutungo muri Kampani yacu. Muhaye ibaruwa, arayireba ahita ayishwanyaguza. N’ubwo twari tumaze imyaka irenze icumi dushakanye, nabonaga amaze kuba nka rubanda rwose. Numvaga mufitiye impuhwe kubera igihe cye yataye, umutungo we n’imbaraga ariko ibyo ntibyari gutuma nisubiraho kuko nari namaze gufata icyemezo kuko uwo nari nareguriye umutima wanjye yari Amina.
    Nyuma, kwihangana byaramunaniye anyikubita imbere araturika arira cyane, nk’uko nari mbyiteze. Kuri njye, kumubona arira byaranduhuye. Igitekerezo cyo gutandukana na we nari maranye iminsi cyagendaga kirushaho gukomera no kujya ahagaragara.
    Umunsi ukurikiyeho, natashye ntinze cyane nsanga hari ibyo yandikira ku meza. Sinigeze ndya ahubwo nahise mboneza iy’uburiri njya kwiryamira mpita nsinzira kuko nari naniwe kubera ibyo nari niriwemo na Amina. Nicuye acyandika sinabyitaho ahubwo narahindukiye ndongera ndisinzirira. Mu gitondo, aba angejejeho nawe uko yumva watandukana: nta kintu na kimwe yanyifuzagaho usibye ko muha integuza y’ukwezi kumwe mbere y’uko dutandukana. Yansabye ko muri uko kwezi tugerageza tukabana nk’uko byari bisanzwe. Impamvu ze zarumvikanaga: umwana wacu yagombaga kuzakora ibizamini bya Leta nyuma y’ukwezi kumwe; akaba atarashakaga ko gutandukana kwacu kwabera imbogamizi umwana wacu.

    Ibyo twabyemeranyijeho, ariko akaba yari afite ikindi yongeragaho. Yansabye kwibuka ukuntu namuteruye mwinjiza mu cyumba cy’abageni umunsi w’ubukwe bwacu. We yansabye ko buri munsi muri uko kwezi, nzajya muterura nkamukura mu cyumba nkamusohora nkamugeza imbere y’umuryango. Nahise ntekereza ko yasaze ariko kugira ngo mbone uko twatandukana mba ndabyemeye.

    Natekerereje Amina ayo mananiza umugore wanjye yanshyizeho mbere y’uko dutandukana, arabiseka cyane, yungamo yabisuzuguye cyane ati: “amayeri yose yakoresha byanze bikunze ugomba kubona ubutane.”
    Kuva mugejejeho igitekerezo cy’ubutane, njye n’umugore wanjye ntitwigeze twongera kurarana. Kubera iyo mpamvu, ubwo namuteruraga bwa mbere twese ntawarebanaga n’undi mu maso. Umwana wacu atubonye atuza inyuma akoma amashyi ati: “papa ateruye mama!”Ayo magambo umwana yavuze asa n’aho ankomerekeje umutima. Kuva mu cyumba, ujya mu ruganiriro, no kuva mu ruganiro ujya ku muryango ujya hanze nakoze metero zigera ku icumi muteruye mu maboko. Yarahumirije ambwira atuje ati: “ntubwire umwana wacu iby’uko tugiye gutandukana.” Ndikiriza ariko numva binshengura umutima. Mushyira hasi imbere y’umuryango hanze. Ajya gutegereza Bisi imujyana ku kazi. Ngenda njyenyine nitwaye mu modoka njya ku kazi.

    Ku munsi wa kabiri, twese noneho byaratworoyehe. Anyegama ku gituza, numva impumuro yavaga mu myenda yambaye. Nza kubona ko nari maze iminsi myinshi ntamwitegereza. Mbona atagifite itoto. Yari amaze kugira iminkanyari mu maso, umusatsi utangiye kuba imvi! Urushako niwe rwari rwarigirijeho nkana. Namaze umwanya nibaza ibyo namukoreye kugirango abe asa atyo. Ku munsi wa kane, muteruye, numva agakezekezi k’urukundo gatangiye kagaruka. None se, ubundi si umugore wigomwe imyaka icumi yose, yaranyeguriye ubuzima bwe!?

    Ku munsi wa gatanu n’uwa gatandatu, naje gusanga rwa rukundo rwa kera rugenda rwiyongera. Sinigeze mbibwira Amina. Byaranyoroyehe kumuterura uko ukwezi kwagendaga kugana ku musozo. Wenda byari byatewe n’uko nari maze kugira ingufu nyinshi kubera akamenyero ko kumuterura. Buri gitondo yahitagamo imyenda agomba kwambara. Yageragezaga amakanzu ye hafi ya yose ariko ntabashe kubona iyo yambara. Asuhuza umutima agira ati: “imyenda yanjye yose yambayeho minini nta n’umwe ukinkwira.”Mwitegereje nanjye nsanga yarananutse, ikaba mu by’ukuri ari nayo mpamvu yatumaga binyorohera kumuterura. Nkibitekerezaho numva binkoze ku mutima. Mbona ko yabitse umubabaro n’agahinda ku mutima we. Sinzi uko byanjemo ndamwegera mukorakora mu mutwe.

    Nkiri muri ibyo, umwana wacu aba araje ati: “Papa, isaha yo guterura mama yageze.” Kuri we, kubona se ateruye nyina umusohora byari bimaze kuba ikintu cy’ingenzi mu buzima bwe. Umugore wanjye arembuza umwana aramuhamagara aramwegera aramuhobera cyane. Ubwo nanjye nahise nirengagiza mpisha amaso nirebesha ku ruhande kugira ngo bidatuma nisubiraho ku munota wanyuma. Ubwo mpita muterura, nerekeza iyo mu ruganiriro ngana hanze.Amfatisha ikiganza ijosi atuje kandi mu buryo rwose busanzwe. Ndamufata ndamukomeza; byari bimeze neza nk’umunsi w’ubukwe bwacu. Ariko mbabazwa n’uko yari asigaranye ibiro bike cyane.

    Ku munsi wa nyuma, ubwo namuteruraga mu maboko, nanirwa gutera intambwe. Umwana yari yagiye ku ishuri. Ndamufata ndamukomeza ndamubwira nti: “sinari nigeze mbona ko ubuzima bwacu bwari bwarabuzemo urukundo.” Mfata imodoka ngana ku kazi. Ngeze aho nkorera mpita nsohoka mu modoka nihuta ntibutse no gusiga mfunze imiryango. Natinyaga ko gutinda byatuma nisubiraho. Nzamuka stairs (escaliers). Amina afungurana ubwuzu umuryango, mpita mubwira ntazuyaje nti: “Umbabarire Amina, singishaka ubutane n’umugore wanjye.”

    Aranyitegereza, arumirwa. Ni uko amfata mu gahanga. Ati: “ ko ufite umuriro?” Mpita nkura vuba ikiganza cye mu gahanga. Nti: “mpa amahoro, Amina, nakubwiye ko ntagishaka ubutane. Kubana n’umugore byarandambiye kubera ko we nanjye tutigeze duha agaciro utuntu duto duto tw’ubuzima bwacu, si uko tutagikundana.Ubu rero, maze kubona ko igihe namuteruraga muzana mu rugo umunsi wa mbere w’ubukwe bwacu ngomba kubikomeza kugeza igihe urupfu uzadutandukanyiriza.” Amina asa n’ukangutse, nkubita urushyi rufite ingufu rwirangira ahita ankubitaho urugi ansohora ararira, araboroga.

    Nanjye ubwo ndisohokera, mfata imodoka ndagenda. Ngeze ku iduka ricuruza indabyo, ngurira umugore wanjye indabyo. Umukobwa uzicuruza ambaza icyo nandika ku ikarita. Ndaseka maze nandikaho nti: “nzaguterura buri gitondo kugeza gupfa”.
    Utuntu duto duto mu buzima nitwo tugira akamaro mu mibanire y’abashakanye. Si inzu, si imodoka, si umutungo, si amafaranga ari muri Banki cyangwa ibindi,… Ibi nibyo bituma habaho umunezero ariko byo ubwabyo ntibiwutanga. Bityo rero, shaka umwanya wo kuba inshuti y’uwo mwashakanye hanyuma, musangire utwo tuntu duto duto twubaka urukundo.


    For more,go to www.umuganga.com


    umganga.com