Rwamagana: Ku munsi w’ejo tariki ya 19 Ukuboza 2012 nibwo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Murehe hatashywe amazu 27 y’abahoze ari abasirikare bamugariye ku rugamba.
Sayizoga ati “Iki ni kimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rwitaye ku bahungu n’abakobwa bitangiye igihugu.” Photo/Ububiko-Umuseke.com
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo kusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, Jean Sayonzoga asanga iki ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda rwitaye ku bantu bitangiye igihugu mu rugamba rwo kubohoza igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu mu mwaka w’1994.
Sayinzoga ati “Gutaha aya mazu ku mugaragaro mu gihe twizihiza Isabukuru y’imyaka 25 y’Umuryango wa FPR Inkotanyi ni ikimenyetso kigaragaza ko u Rwanda rwitaye ku bahungu n’abakobwa bitangiye igihugu cyabo.”
Aha i Murehe hari amazu 38 ari mu Mudugudu umwe wubakiwe abavuye ku rugerero; gusa 27 niyo yuzuye ndetse yatashywe mu gihe andi nayo arimo gutunganywa neza ngo azahabwe ba nyirayo ameze neza.
Sayizoga avuga ko nta na rimwe u Rwanda ruzigera rwirengagiza umuntu uwo ari we wese warwaniye igihugu cye kugira ngo kibe kiri mu mahoro.
Ati “U Rwanda rwiyemeje kubitaho no kubasubira mu buzima busanzwe kuko rusobanukiwe neza ko bamugariye ku rugamba.”
Mu gihe muri iyi minsi ikibazo cy’ihumana ry'umwuka gikomeje guhangayika abantu hirya no hino ku isi abahanga baragaragaza ko hari bimwe mu byo umuntu ku giti cye ashobora gukora ku buryo yakwisukurira umwuka ahumeka cyane ko muntu ari nawe ugira uruhare runini mu kucyangiza.
Inkuru dukesha ubusshakashatsi bwakozwe bwakozwe na Dr. William Wolverton, umunyamerika w’umuhanga ku byerekeranye n’ibidukikije mu kigo cya NASA, bwerekanye ko umwuka duhumeka w’imbere ni ukuvuga mu nzu cyangwa n’ahandi hantu hafunganye uba wanduye kuva ku inshuro 5 kugera ku 10 kurusha umwuka uba uri hanze, uramutse utekereje ko igihe umara ahantu hafunze kingana nibura na 80% nk’uko ubushakashatsi bukomeza bubyerekana wakumva bihangayikishije byaba bivuze ko umubiri wacu wakira umwuka mubi mwinshi cyane mu gihe kinini kandi nyamara Atari ko byagombye kugenda.
Mbese uwo mwanda uva hehe? Uwo mwanda wanduza umwuka duhumeka ugizwe n’ibintu byinshi bitandukanye harimo amarangi asigwa ku mazu, ibikoresho byubakishwa amazu, umwotsi w’itabi, za kole ndetse n’uburyo bukunze gukoreshwa mu bihugu byo hanze y’umugabane w’Afurika bwo kuzana ubushyuhe mu nzu. Ibyo byose ubishyize hamwe birekura ibyo abahanga bita composés organiques volatils (COV) ugenekereje mu Kinyarwanda wavugako ari uruvange rw’imyuka iba iva ku mirimo ya muntu urugero twatanga ni imyuka nka: monoxyde de carbone, toluène, formaldéhyde, ammoniac et benzene.
Nyuma yo kumenya ko iyo myuka ibangamiye imibereho ya muntu rero abashakashatsi bagerageje kureba buryo ki uwmuka duhumeka wasukurwa kandi ku buryo budahenze. Ubwo bushakashatsi bwaje kwerekana ko hari ibimera bishobora gusukura uwo mwuka iyo umuntu abshije kubihinga mu rugo iwe. Ibyo bimera nibyo byitwa ibimera bisukura bikaba ari ibimera bigabanya igipimo cy’ubwandu buba mu mwuka duhumeka bikoresheje uburyo bwabyo bwo kororoka (photosynthèse).
Ubu bushakashatsi rero bwerekana ko uretse kuba ibyo bimera bisukura bituma aho biteye hasa neza ngo bimeze nk’inganda nto zishinzwe isukura byifashishije uburyo ibimera byororoka hakoreshejwe izuba (photosynthèse), ibyo bimera mu kororoka kwabyo bikurura umwuka wanduye bikoresheje ibibabi bikabihinduramo ibibitunga igihe bigeze mu mizi nuko bikitunga gutyo, iyo ibyo bimera bimaze kurya bigenda birekura amazi ameze nk’igihu gito ari nayo agenda akongera cya gipimo cy’umwuka mwiza uri mu nzu.
Umaze gusoma ibi wakwibwira uti birakwiye ko nanjye ntera ibimera bisukura mu nzu, hafi yo mu nzu cyangwa no mu biro gusa hari ibyo ugomba kumenya kuri ibi bimera ndetse ukamenya n’ibyo ari byo.
Mu mugi wa Kabuga Korale Redeemed yo kuri Restoration igiye kumurika alubumu
Ku cyumweru tariki ya 23/12/2012, nibwo Korali Redeemed izamurika alubumu yayo ya mbere mu mugi wa Kabuga, kuva saa kumi z�umugoroba, igitaramo kizabera kuri Zion Temple i Kabuga.
Nkuko twabitangarijwe na Ahadi Tresor umwe mu bayobozi biyi Korali, ngo intego yiki gitaramo ni ukumurika no gushyira hanze alubumu yabo ya mbere bise “Yesu niwe inshuti yanjye”, iyi alubumu ikaba iriho indirimo icumi. Tresor yadutangarije ko bazakorana na Arsene Manzi, Bobo, Shinning Star, Kabera Fils na Power of the Cross kandi kwinjira bikaba ari ubuntu.
Mubirori bya inyarwanda Fans hangout III benshi batangajwe no kubona Yanga wo mugasobanuye
Mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout byateguwe n'Inyarwanda Ltd, benshi mu bahagaragaye batunguwe no kubona ndetse no kumenya umugabo witwa Yanga uzwi mu mafilimi bita Udusobanuye ari nawe uba azisobanura mu kinyarwanda.
newvisionStudent nurses were called in to handle some of the patients. PHOTO/Goodluck Musinguzi
By Goodluck Musinguzi KABALE – The government, through its public service ministry, has released salaries for Kabale Regional Hospital staff who had abandoned work over the matter.
Doctor Placid Mihayo, the director of the south-western hospital said: "The health workers under their Medical Workers Union chose to strike much as we assured them that their money would be paid.”
Mihayo said that by Monday evening most of the aggrieved health workers had confirmed receiving their money on their bank accounts.
Sebastian Magezi, the Chairman of Medical Workers Union said government “understands one language of striking and that is what we have done”.
"We have laid down our tools until government honours unpaid salaries of August and October.”
He said a skeleton staff [a few key workers] has been left to handle only emergencies until government pays them.
By the time New Vision visited the regional hospital, the laboratory and Out-Patients department were closed. The maternity ward was receiving only women who were ready to deliver.
Dr Placid Mihayo deployed intern doctors from Mulago, Gulu and Mbarara Universities to handle some patients.
If the medics don’t return to work, he said, patients would have to be referred to other medical facilities within the district.
Hashize 9 mins Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 20/12/2012 . Yashyizwe ku rubuga na EDITOR · Nta Gitekerezo kirayitangwaho
Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho guhana ibyaha bya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda rwahanishije Augustin Ngirabatware kuri uyu wa 20 Ukuboza igifungo cy’imyaka 35.
Ngirabatware yakatiwe imyaka 35 Ngirabatware wavukiye mu cyahoze ari Gisenyi, yari Ministre w’Igenamigambi mu 1994 yahamwe no gushishikariza gukora Genocide, gufata ku ngufu ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Umucamanza William Hussein Sekule waciye uru rubanza yabwiye Ngirabatware ati: “ Kubera ibi byaha urukiko ruguhanishije gufungwa imyaka 35.”
Iri ni isomerwa rye rya nyuma mu rubanza yaburanagamo rwatangiye kuburanishwa mu kwezi kwa 10 2008.
Ngirabatware w’imyaka 57 yafatiwe i Frankfurt mu Ubudage muri Nzeri 2007 aho yari yihishe ubutabera.
Uyu mugabo ni umukwe wa Felicien Kabuga n’ubu ugishakishwa n’uru rukiko rwashyiriweho u Rwanda, ufatwa nk’umuterankunga wa Genocide, akaba ku isonga ry’abantu icyenda (9) bagishakishwa n’ubutabera.
USA : Obama arasaba ko hashyirwaho amategeko mashya mu gucunga intwaro mu baturage
Nyuma y’ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri bo mu mashuri abanza 20 i Newton muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Perezida w’iki gihugu Barack Obama yasabye ko bitarenze Mutarama 2013 hazaba hafashwe ingamba z’uko hahindurwa itegeko ryemerera abatusivile gutunga imbunda.
Kuri uyu wa gatatu Obama yabwiye visi perezida Joe Biden ko yatekereza ku bwicanyi n’ubugizi bwa nabi bushamikiye ku ntwaro, hakagira igikorwa bitarenze ukwezi kumwe.
Obama yatangarije abanyamakuru ko azavuga no ku kibazo cy’Intwaro no mu ijambo azavuga tariki ya 24 muri Mutarama 2013.
Nyuma y’ubwicanyi bwakorewe abana 20 n’abantu bakuru batandatu ku ishuri rya Sandy-Hook ryo muri Connectcut, perezida wa Amerika yemeye ko hakorwa impinduka zigaragara kugira ngo ubwicanyi nk’ubu ntibuzasubire.
Mu nama yateranye ku wa 18 Ukuboza 2012 yiga ku ihindurwa ry’amategeko agenga iby’intwaro mu baturage, Perezida Obama yongeye kugaragaza ko ashyigikiye igitekerezo cyo kubuza abantu gutunga intwaro kuko kwemerera abantu gutunga intwaro bitakabaye byorohera buri wese nk’uko bimeze muri iki gihe.
Amategeko ya Amerika ashyigikira ko abaturage bakwirinda bakoresheje imbunda, nyamara ubwicanyi bwakorewe abana 20 b’imyaka hagati y’itandatu n’irindwi bukozwe n’uwitwa Adam Lanza nk’uko iperereza ryabigaragaje bwatumye hatangira kwigwa uburyo hahindurwa amategeko yerekeye gutunga intwaro.
Congolese refugees have continued to cross to Rwanda fleeing alleged persecution by armed groups in the eastern part of the country, the Ministry of Disaster and Refugee affairs has said.
By Tuesday evening, at least 300 refugees had been registered since last week according to officials.
The official said the refugees were fleeing violence targeting Kinyarwanda speaking Congolese. The refugees are entering through La Corniche border post in Gisenyi Sector, Rubavu District in Western Province.
“Today (Tuesday) we received 100 Congolese nationals from Masisi. When we talked to them they reported that different armed groups like Mai Mai, Nyatura were attacking Congolese of Rwandan descent,” Fredrick Ntawukuriryayo, the ministry’s communications officer told The New Times.
He said that the refugees were being sheltered at Nkamira transit centre in Western Province but more were expected to come.
The refugees are being provided with food and shelter by Rwandan government in collaboration with United Nations High Commission for Refugees, among other agencies.
Rwanda hosts over 50,000 Congolese refugees mostly those who fled fighting in eastern DRC. They are in various camps, including Gihembe in Gicumbi district, Kiziba in Karongi district, Nyabiheke in Gatsibo and Kigeme in Nyamagabe district.
Others are in Kigali City and Nkamira Transit Centre in the Western Province.
Recent statistics released by the government and UN agencies indicate that 99 per cent of all refugees in Rwanda were from Democratic Republic of Congo.
This influx comes as talks between the DRC government and the M23 rebels aimed at ending fighting in the eastern part of the vast central African country have been extended until December 31.
The negotiations, are going on since December 9 in Kampala.
Ubusanzwe
dukunda kuvuga ko urukundo ari nk’Ubusitani buteyemo ubwatsi, ko
butabagariwe burengerwa n’ikigunda cyangwa se butavomererwa bukuma
bitewe n’ibihe.
Nyamara iyo abantu bamaze kurushinga usanga
bibagirwa gukomeza kubagara no kuvomerera, aho usanga akenshi umwe mu
bashakanye abigiramo uruhare, akanga ko hakorwa utuntu nk’utwo duto duto
avuga ngo “ibyo ni iby’abagitereta”.
Nyamara burya, kugirango
abashakanye babane akaramata kandi banezerewe ubuziraherezo, bisaba ko
bakomeza guteretana kuko biraryoha mu buzima.
Nta muntu wanga
kwitabwaho, nta muntu wanga gufatwa neza, nta muntu wanga kwerekwa ko
azirikanwa, nta muntu wanga guterurwa, gutembera ikiganza mu kindi,
n’ibindi byinshi, ahubwo uwakabimukoreye yanga kubimukorera ngo aha ni
iby’abagitereta!!!!
Ariko se habaho igihe cyo kurekeraho
gutereta? Ubundi nurekera aho gutereta uwo mwashakanye uzamenye ko
umubano wanyu wahindutse uw’umugenzo gusa, kandi ko mu gihe gito
ushobora no gusenyuka. Utanasenyuka kandi ibyishimo biwubonerwamo
bigahagarara.