jeudi 20 décembre 2012


Arusha: Augustin Ngirabatware yakatiwe imyaka 35

Hashize 9 mins Iyi nkuru yanditswe. Yashyizweho kuwa 20/12/2012 . Yashyizwe ku rubuga na    ·   Nta Gitekerezo kirayitangwaho
Urukiko rw’Umuryango w’Abibumbye rwashyiriweho guhana ibyaha bya Genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda rwahanishije Augustin Ngirabatware kuri uyu wa 20 Ukuboza igifungo cy’imyaka 35.
Ngirabatware yakatiwe imyaka 35
Ngirabatware yakatiwe imyaka 35
Ngirabatware wavukiye mu cyahoze ari Gisenyi, yari Ministre w’Igenamigambi mu 1994 yahamwe no gushishikariza gukora Genocide, gufata ku ngufu ndetse n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.
Umucamanza William Hussein Sekule waciye uru rubanza yabwiye Ngirabatware ati: “ Kubera ibi byaha urukiko ruguhanishije gufungwa imyaka 35.”
Iri ni isomerwa rye rya nyuma mu rubanza yaburanagamo rwatangiye kuburanishwa mu kwezi kwa 10 2008.
Ngirabatware w’imyaka 57 yafatiwe i Frankfurt mu Ubudage muri Nzeri 2007 aho yari yihishe ubutabera.
Uyu mugabo ni umukwe wa Felicien Kabuga n’ubu ugishakishwa n’uru rukiko rwashyiriweho u Rwanda, ufatwa nk’umuterankunga wa Genocide, akaba ku isonga ry’abantu icyenda (9) bagishakishwa n’ubutabera.
© Hirondelle
JP GASHUMBA



for more visit www.umuseke.comwww.umuseke.com

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire