jeudi 20 décembre 2012





BUMWE MU BURYO BWO GUSUKURA UMWUKA DUHUMEKA

 

 

Mu gihe muri iyi minsi ikibazo cy’ihumana ry'umwuka gikomeje guhangayika abantu hirya no hino ku isi abahanga baragaragaza ko hari bimwe mu byo umuntu ku giti cye ashobora gukora ku buryo yakwisukurira umwuka ahumeka cyane ko muntu ari nawe ugira uruhare runini mu kucyangiza.

Inkuru dukesha ubusshakashatsi bwakozwe bwakozwe na Dr. William Wolverton, umunyamerika w’umuhanga ku byerekeranye n’ibidukikije mu kigo cya NASA, bwerekanye ko umwuka duhumeka w’imbere ni ukuvuga mu nzu cyangwa n’ahandi hantu hafunganye uba wanduye kuva ku inshuro 5 kugera ku 10 kurusha umwuka uba uri hanze, uramutse utekereje ko igihe umara ahantu hafunze kingana nibura na 80% nk’uko ubushakashatsi bukomeza bubyerekana wakumva bihangayikishije byaba bivuze ko umubiri wacu wakira umwuka mubi mwinshi  cyane mu gihe kinini kandi nyamara Atari ko byagombye kugenda.
Mbese uwo mwanda uva hehe? Uwo mwanda wanduza umwuka duhumeka ugizwe n’ibintu byinshi bitandukanye harimo amarangi asigwa ku mazu, ibikoresho byubakishwa amazu, umwotsi w’itabi, za kole ndetse n’uburyo bukunze gukoreshwa mu bihugu byo hanze y’umugabane w’Afurika bwo kuzana ubushyuhe mu nzu. Ibyo byose ubishyize hamwe birekura ibyo abahanga bita composés  organiques volatils (COV) ugenekereje mu Kinyarwanda wavugako ari uruvange rw’imyuka iba iva ku mirimo ya muntu urugero twatanga ni imyuka nka: monoxyde de carbone, toluène, formaldéhyde, ammoniac et benzene.
Nyuma yo kumenya ko iyo myuka ibangamiye imibereho ya muntu rero abashakashatsi bagerageje kureba buryo ki uwmuka duhumeka wasukurwa kandi ku buryo budahenze. Ubwo bushakashatsi bwaje kwerekana ko hari ibimera bishobora gusukura uwo mwuka iyo umuntu abshije kubihinga mu rugo iwe. Ibyo bimera nibyo byitwa ibimera bisukura bikaba ari ibimera bigabanya igipimo cy’ubwandu buba mu mwuka duhumeka bikoresheje uburyo bwabyo bwo kororoka (photosynthèse).
Ubu bushakashatsi rero bwerekana ko uretse kuba ibyo bimera bisukura bituma aho biteye hasa neza ngo bimeze nk’inganda nto zishinzwe isukura byifashishije uburyo ibimera byororoka hakoreshejwe izuba (photosynthèse), ibyo bimera mu kororoka kwabyo bikurura umwuka wanduye bikoresheje ibibabi bikabihinduramo ibibitunga igihe bigeze mu mizi nuko bikitunga gutyo, iyo ibyo bimera bimaze kurya bigenda birekura amazi ameze nk’igihu gito ari nayo agenda akongera cya gipimo cy’umwuka mwiza uri mu nzu.
Umaze gusoma ibi wakwibwira uti birakwiye ko nanjye ntera ibimera bisukura mu nzu, hafi yo mu nzu cyangwa no mu biro gusa hari ibyo ugomba kumenya kuri ibi bimera ndetse ukamenya n’ibyo ari byo.
-Buri kimera gifite umwihariko mu gukuraho imyuka mibi itandukanye COV niyo mpamvu ari biza gutera ibimera by’ubwoko butandukanye kugirango ube wizeye guhumeka umwuka mwiza mu nzu yawe.
-Akamaro k’ikimera wateye kugirango usukure umwuka waho uri, kajyana n’uko  ikimera wateye kingana ari kinini kigira umumaro uruta ko waba wateye ikimera gito.
-Abahanga batugira inama yo gutera ikimera gisukura nibura muri buri meterokare 10 ahantu hafunze.
-Ushobora kandi gushyira ibimera bisukura mu cyumba bararamo nta mpungenge gusa ukabanza ukamenya ko abaharara nta burwayi bafite bwatuma umuhumuro w’icyo kimera ubabangamira kuko hari abantu babangamirwa n’umuhumuro ukabije w’ibimera cyangwa indabo.

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire