jeudi 20 décembre 2012


USA : Obama arasaba ko hashyirwaho amategeko mashya mu gucunga intwaro mu baturage


USA : Obama arasaba ko hashyirwaho amategeko mashya mu gucunga intwaro mu baturage

  • Nyuma y’ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri bo mu mashuri abanza 20 i Newton muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Perezida w’iki gihugu Barack Obama yasabye ko bitarenze Mutarama 2013 hazaba hafashwe ingamba z’uko hahindurwa itegeko ryemerera abatusivile gutunga imbunda.
Kuri uyu wa gatatu Obama yabwiye visi perezida Joe Biden ko yatekereza ku bwicanyi n’ubugizi bwa nabi bushamikiye ku ntwaro, hakagira igikorwa bitarenze ukwezi kumwe.
Obama yatangarije abanyamakuru ko azavuga no ku kibazo cy’Intwaro no mu ijambo azavuga tariki ya 24 muri Mutarama 2013.
Nyuma y’ubwicanyi bwakorewe abana 20 n’abantu bakuru batandatu ku ishuri rya Sandy-Hook ryo muri Connectcut, perezida wa Amerika yemeye ko hakorwa impinduka zigaragara kugira ngo ubwicanyi nk’ubu ntibuzasubire.
Mu nama yateranye ku wa 18 Ukuboza 2012 yiga ku ihindurwa ry’amategeko agenga iby’intwaro mu baturage, Perezida Obama yongeye kugaragaza ko ashyigikiye igitekerezo cyo kubuza abantu gutunga intwaro kuko kwemerera abantu gutunga intwaro bitakabaye byorohera buri wese nk’uko bimeze muri iki gihe.
Amategeko ya Amerika ashyigikira ko abaturage bakwirinda bakoresheje imbunda, nyamara ubwicanyi bwakorewe abana 20 b’imyaka hagati y’itandatu n’irindwi bukozwe n’uwitwa Adam Lanza nk’uko iperereza ryabigaragaje bwatumye hatangira kwigwa uburyo hahindurwa amategeko yerekeye gutunga intwaro.

IZINDI NKURU   Sura urubuga www.igihe.com

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire