Mubirori bya inyarwanda Fans hangout III benshi batangajwe no kubona Yanga wo mugasobanuye

Mu birori bya Inyarwanda Fans Hangout byateguwe n'Inyarwanda Ltd, benshi mu bahagaragaye batunguwe no kubona ndetse no kumenya umugabo witwa Yanga uzwi mu mafilimi bita Udusobanuye ari nawe uba azisobanura mu kinyarwanda.
Yanga ni umusore wamenyekanye cyane mugusobanura filimi zo hanze y'u Rwanda akaba amaze igihe kinini akora uyu mwuga ndetse akaba yarigaruriye imitima y'urubyiruko rwinshi kubera filimi yagiye asobanura zigezweho
Benshi mu rububyiruko iyo uvuze ijambo filimi isobanuye bumva uwo bita Yang adore ko uyu musore yigaruriye imitima ya benshi murubyiruko kuko kugeza ubu benshi baracyavuga imvugo nyinshi zigenda zizanwa n’uyu musore muri filimi asobanura.
Uyu benshi bazi ko ari nk’umugabo ukuze abandi bo bakaba bumva ari nk’umugabo unanutse kandi ugira amagambo menshi , ariko icyatangaje abantu benshi bari bitabiriye ibirori by’inyarwanda fans hangout batunguwe no kubona Yanga amaso kumaso dore ko basanze bitandukanye cyane n'uko bamukekaga .
Ubwo uyu musore yacaga kuri red carpet abarimo imbere bumvise MC Arthur avuga ati “mwakire Yanga rero umwe benshi muzi mugasobanuye ,abantu bose ubona batunguwe no kubona uwo musore muremure kandi ubona ucishije macye”.
Nguwo Yanga kuri Red Carpet mu birori bya inyarwanda fans Hangout.
Umwe mubari aho twaganiriye nawe yagize ati: "Umuntu unyeretse yanga yakoze cyane pe, jyewe najyaga ntekerezako ari umugabo mugufi w’igikara kandi uvuga amagambo menshi kuburyo ahantu hose ariwe wiharira ijambo ariko ntangajwe no kubona uyu musore pe"
Nguwo Yanga arimo kuganira na Danny Gaga benshi bakunze kwita Ngenzi kubera Filimi Ikigeragezo cy'ubuzima yakinnyemo.
Twababwira ko usibye Yanga hari n’ibindi byamamare byagiye bitungura abantu kubera ko babaga babumva ariko batarababona amaso ku maso.
For other stories, go to www.inyarwanda.com


Aucun commentaire:
Enregistrer un commentaire