jeudi 20 décembre 2012


Mu mugi wa Kabuga Korale Redeemed yo kuri Restoration igiye kumurika alubumu


Ku cyumweru tariki ya 23/12/2012, nibwo Korali Redeemed izamurika alubumu yayo ya mbere mu mugi wa Kabuga, kuva saa kumi z�umugoroba, igitaramo kizabera kuri Zion Temple i Kabuga.
Nkuko twabitangarijwe na Ahadi Tresor umwe mu bayobozi biyi Korali, ngo intego yiki gitaramo ni ukumurika no gushyira hanze alubumu yabo ya mbere bise “Yesu niwe inshuti yanjye”, iyi alubumu ikaba iriho indirimo icumi. Tresor yadutangarije ko bazakorana na Arsene Manzi, Bobo, Shinning Star, Kabera Fils na Power of the Cross kandi kwinjira bikaba ari ubuntu.  

Korali Redeemed ni Korali ikorera umurimo w'uburirimbyi muri Evangelical Restoration Church Rusororo (Kabuga) yatangiye 2002 ari abana bo muri Sunday School. Mu mwaka wa 2009 nibwo yiswe Redeemed Choir, ikaba igizwe n'abanyeshuri ahanini. Bimwe mu bikorwa yakoze harimo yasohoye CD y’amajwi mu mwaka wa 2010, ikora video mu mwaka wa 2012, ikaba kandi yaragiye ikora ibitaro ahantu hatandukanye. Intego ya Redeemed Choir ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo mu Rwanda no ku Isi yose, gufasha imfumbyi n’abapfakazi  ndetse n’abatishoboye, hamwe n’ibindi bikorwa bijyanye na gahunda za leta.



Kuzindi nkuru, sura www.inyarwanda.com

Aucun commentaire:

Enregistrer un commentaire